Mu misozi miremire aho ibisikana ridashoboka cyangwa riruhije kandi ibinyabiziga bihuye ari ibyo mu rwego rumwe, bigomba gusubira inyuma ni:
Ibinyabiziga bizamuka
Ibinyabiziga bimanuka
Ibinyabiziga bito
Nta gisubizo cy'ukuri kirirmo
Hitamo igisubizo nyacyo
Umuyobozi abonye ko hari undi umukurikiye ashaka kunyuraho agomba:
Guhagarara gato
Kongera umuvuduko
Kwegera iruhande rw'iburyo bw'umuhanda
Nta gisubizo cy'ukuri kirirmo
Hitamo igisubizo nyacyo
Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe:
N'amatara magufi n'amatara kamenabihu y'imbere
N'amatara maremare n'amatara kamenabihu y'imbere
N'amatara magufi n'amatara kamenabihu y'inyuma
A na B ni ibisubizo by'ukuri
Hitamo igisubizo nyacyo
Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni